Ubumenyi bwa Mvura Nkuvure bwabashoboje kwitanga batazuyaje mu bihe bya guma mu rugo

Hagati mu kwezi kwa Nyakanga ubwo Leta y’u Rwanda yatangazaga ingamba nshya zo gukumira icyorezo cya COVID19, zirimo guma murugo mu Mujyi wa Kigali no mutundi turere umunani tw’igihugu, ibikorwa byinshi byarahagaze harimo na Mvura Nkuvure.

Mvura Nkuvure ni gahunda y’ibiganiro ihuza abaturage bafitanye amakimbirane ku rwego rw’isibo, umudugudu cyangwa akagari bakamarana igihe cy’ibyumweru 15 baganira ku mateka yabo cyangwa ibikomere bafite. Ibi biganiro biba biteguye kuburyo bwa gihanga mu byiciro bitandatu: Umutekano, kubaka Icyizere, Kwitanaho, Kubahana, Icyerekezo gishya cy’ubuzima, ndetse no kwibuka.

Abitabira Mvura Nkuvure bakorana uru rugendo rw’ibi byumweru byose bafashwa n’abayoborabiganiro babiri kuri buri tsinda ry’abantu 15; bakomorana ibikomere by’amateka bityo bikaba intandaro yo gusasa inzobe, gusaba imbabazi no kubabarira.

Mvura Nkuvure mu karere ka Gasabo imaze imyaka itatu yitabirwa n’abaturage batandukanye bo mu mirenge ya Rutunga, Bumbogo, Rusororo, Jabana, na Nduba aho itanga umusaruro mu mibanire y’imiryango, ubuzima bwo mu mutwe ndetse n’ubumwe n’ubwiyunge.

Kuri ubu abayoborabiganiro bose hamwe muri aka karere ni 29, ubwo amatsinda ya Mvura Nkuvure yahagararaga kubera ibyemezo byo kwirinda COVID19, abayobora biganiro ntibicaye ahubwo bakomeje kwimakaza amahame ya Mvura Nkuvure yo kwitanaho no gufatikanya bafasha abaturage batandukanye aho batuye.

Tuzayisenga Hirwa Felibien, umukozi ushinzwe kumenyekanisha umusaruro wa Mvura Nkuvure mu Rwanda, avuga ko muri ibi bihe bya guma mu rugo umusanzu w’abayoborabiganiro uba ukenewe cyane kuko haba hakenewe umusanzu wo kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe muri rusange ndetse no gukomeza gukurikiranira bugufi abafatanyabiganiro/ abari mu matsinda ya Mvura Nkuvure bityo bagakomeza kumenya amakuru yabo, bakabitaho.

Abayoborabiganiro ba Mvura Nkuvure bavuga ko nubwo amatsinda ya Mvura Nkuvure yasubitswe, hagamijwe kwirinda COVID19, ntibasubitse indangagaciro n’amahame bakesha Mvura Nkuvure. Ubusanzwe mu bihe bya guma murugo, nkuko abayoborabiganiro babihamya, bagenda bahamagara kuri terefoni abagize amatsinda ya Mvura Nkuvure, bakabaganiriza, babibutsa kubahiriza amabwiriza, bakabakomeza ndetse banakurikirana ko baba bafite ikibazo kihariye gikeneye ubuvugizi kuri leta cyangwa afatanyabikorwa.

Hejuru y’izi nshingano, abayoborabiganiro ubu bateye intambwe bagura ubwitange bwabo bafasha n’abandi baturanyi muri rusange: kugeza ibiribwa ku babikeneye, gukurikirana abarwariye mu ngo n’ibindi.

Barahira Jean Damascene ni umuyoborabiganiro mu murenge wa Bumbogo, arimo gufatanya n’inzego z’ibanze ku murenge banoza itangwa ry’ibiribwa. Barahira avuga ko anezerewe kandi abikorana ubushake n’umurava kuko kwita ku bandi ari inshingano nk’umuyoborabiganiro. Avuga ko amahugurwa ya Mvura Nkuvure yamushoboje kumenya uko atwara ibibazo bye bwite agashobora gufasha abandi bakeneye ubufasha.  Yongeraho kandi ko kumenya kumva no gusesengura ibibazo nkuko yabyize muri Mvura Nkuvure, byamushoboje kumva neza abakeneye ubufasha, kubagira inama hirindwa imbogamizi zaturuka ku kutanyurwa cyangwa kutumva neza gahunda y’isaranganya ry’ibiribwa, aho usanga ari uwavuga ko atagezweho cyangwa ko yacikanwe na gahunda.

Barahira yemeza ko amasomo ya Mvura Nkuvure yamutoje kumenya uko afata ibibazo bye bwite akabyitaho ariko bitamubujije kwita kubandi.

Mugenzi we wo mu murenge wa Rusororo, Furere Françoise, ni umuyoborabiganiro akaba n’umujyanama w’ubuzima. Bimwe mu byo akensha amahugurwa yabonye ya Mvura Nkuvure ni Ukwitanaho/ kwita kubandi, Ubushobozi bwo kumva abandi, no kumenya gusesengura ibibazo. Ahamya ko ibi bimufasha cyane muri ibi bihe bya guma mu rugo, igihe aba akeneye gusura no guhumuriza abarwayi ba COVID19 barwariye mungo. Kandi akabikorana umurava atazuyaje.

Umukozi w’Imana Pasiteri Nteziyaremye Jean Damascene ni umuyoborabiganiro wa Mvura Nkuvure mu murenge wa Rutunga. Avuga ko muri ibi bihe bya guma mu rugo akora ubukangurambaga ndetse agatanga n’ibiganiro kuri Radiyo Ishingiro aho akomeza abantu, akabakangurira kwirinda ndetse no gufashanya muri ibi bihe, aho yifashisha inyigisho z’ibyanditswe byera n’amahame ya Mvura Nkuvure.

Nteziyaremye yiteguye kandi gukomeza kwitanga muri ubu buryo kuko amahame ya Mvura Nkuvure yamutoje kwita kubandi no gufashanya kuruhuka kumutima. Pasiteri Nteziyaremye kurubu afite ingo nyinshi akurikirana bya hafi zifite abarwayi ba COVID19.

Umurerwa Angelique ni umuyoborabiganiro mu murenge wa Nduba, afite abarwayi ba COVID19 bagera kuri 34 akurikirana umunsi kuwundi. Avuga ko kuri iyi nshuro ya guma mu rugo, bitoroshye kubera habonetse abantu benshi barwaye, hagakenerwa ubufatanye budasanzwe bw’inzego zitandukanye. Ku bwa Umurerwa hari aho agera agasanga nk’urugo rumwe rufite abarwayi batatu bihebye, bigakenera kubumva, kubakomeza, kubahumuriza kugira ngo basubire bagire icyizere cy’ubuzima. Umurerwa avuga ko ibi byose ku bwo kubera amahugurwa ya Mvura Nkuvure abikora nk’umwuga kandi bikamutera ishema ryo kwitanga kuko kubona abo ashinzwe biremamo icyizere bagatekana bimutera ishema.

Recommended Posts