Nyabihu: Gahunda ya Mvura Nkuvure mu bihe bya COVID19

Ni ngomwa ko dukomeza kwiyubaka twirinda icyorezo cya COVID19: inama ubuyobozi bugira abaturage n’abafatanyabikorwa

Yansistwe na Tuzayisenga Hirwa Felibien

Umufatanyabikorwa w’akarere ka Nyabihu mu rugendo rwo kwimakaza amahame y’Ubumwe n’Ubwiyunge n’amahoro arambye, Community Based Sociotherapy (CBS Rwanda), mu kwezi kwa Nzeri 2020 yatangije gahunda ya Mvura Nkuvure mu mirenge ya Bigogwe, Jenda na Mukamira.

Kuva aho Mvura Nkuvure itangirijwe mu karere, umwaka ushize wa 2020, ntibyari byoroshye gukora ibiganiro bya Mvura Nkuvure bitewe no kwirinda icyorezo cya COVID19. Kuva aho iyi gahunda itangiye kwitabirwa kugeza ubu, abarenga 452 bamaze kuyitabira, ibi akaba ari ibyiciro bibiri bya Mvura Nkuvure, aho biteganyijwe ko iyi ganda igomba gusiga byibura harangiye ibyiciro bitandatu mu mwaka utaha wa 2022.

Umusaruro wa Mvura Nkuvure uragaragara, nubwo bitoroshye kwitabira ibiganiro bya Mvura Nkuvure hubahirizwa n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID19.

Umuyobozi wungirije w’akarere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage bwana Simpenzwe Pascal avuga ko iyi gahunda ya Mvura Nkuvure yaziye igihe kuko yari ikenewe muri gahunda z’isanamitima n’isanamibanire mu baturage. Simpenzwe avuga ko Mvura Nkuvure yatumye abari bafitanye amakimbirane atandukanye batera intambwe umuntu atangira kubona mo undi igisubizo aho kumubonamo ikibazo. Yakomeje agira ati: “Umutekano n’iterambere, umutima: urukundo, impuhwe gusaba imbabazi. Mvura Nkuvure yaje ibitoza abaturage babasha gutera intambwe.”

Abitabira amatsinda ya Mvura Nkuvure basanga amatsinda akwiye kuba menshi, cyane cyane no muri ibi bihe byo kwirinda icyorezo cya COVID19, kuko hari abahungabanyijwe n’ingaruka z’iki cyorezo bakeneye komorwa ibikomere. Karambizi Benjamin ni umunyamabanga uhoraho w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu karere ka Nyabihu, yishimira imikoranire iranga Mvura Nkuvure mu mushinga wa Tujyane n’akarere ka Nyabihu: CBS Rwanda ni umwe mu bafatanyabikorwa 100 akarere gafite, batubaye hafi muri ibi bihe bya COVID19. Ibi yabitangaje ubwo hasozwaga icyiciro cya kabiri cya Mvura Nkuvure mu Murenge wa Mukamira.

Umuyobozi Simpenzwe yunga mury’aba bitabiriye Mvura Nkuvure akongeraho ko Mvura Nkuvure ari ngombwa muri ibi bihe ariko ko amatsinda agomba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda, kandi hakibandwa cyane gufasha abafite ibibazo kurusha abandi.

Simpenzwe Pascal ati: Mvura Nkuvure ni igisubizo ku baturage, nakwifuza ko benshi bayitabira ndetse n’amatsinda yayo akagera henshi hashoboka. Umusaruro wayo turawubona mu mibanire y’abaturage. Icyo dukomeza gushishikariza abafatanyabikorwa ni uko dukomeza kwiyubaka twirinda icyorezo cya COVID19, kandi tunarushaho gufasha cyane cyane abakeneye ubufasha mu kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe.

Nzaramba Lucie, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa CBS Rwanda, atangaza ko yishimira uburyo Akarere ka Nyabihu kaba hafi gahunda ya Mvura Nkuvure, ashimira cyane inama n’ubufasha akarere kabaha cyane cyane muri ibi bihe bya COVID19.

Hasozwa icyiciro cya kabiri cya Mvura Nkuvure mu cyumba cy’inama cy’akarere ka Nyabihu

Recommended Posts