Yanditswe na Tuzayisenga Hirwa Felibien
Community Based Sociotherapy (CBS Rwanda) ni umuryango utari uwa Leta ukorera mu turere dutandukanye tw’Igihugu na Gasabo irimo. CBS Rwanda ni umunyamuryango w’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’akarere ka Gasabo guhera mu mwaka wa 2019. Guhera uyu mwaka akarere ka Gasabo na CBS Rwanda bafatanya mu bikorwa by’isanamitima n’isanamibanire bigamije ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’amahoro arambye binyujijwe mu matsinda y’ibiganiro bya Mvura Nkuvure.
Ubwo iyi gahunda yatangizwaga mu mwaka wa 2019, nkuko tubikesha Madamu Mfitumukiza Violette uhagarariye CBS Rwanda mu karere ka Gasabo, byari biteganyijwe ko icyiciro cyayo cya mbere gisozwa mu mwaka wa 2021 amatsinda agera ku 120 yitabiriye Mvura Nkuvure mu mirenge itandu ya Gasabo ariyo: Rutunga, Bumbogo Jabana, Rusororo and Nduba.
Kugeza ubu hamaze kubarurwa amatsinda agera kuri 115 yasoje Mvura Nkuvure, amenshi muri yo akaba yaratangiye ibikorwa byo kwizigama, kugurizanya no kwiteza imbere. Dusasirane ni rimwe mu matsinda yasoje Mvura Nkuvure ribarizwa mu murenge wa Bumbogo, akagari ka Mpuzuzu umudugudu wa Akabenijuru. Nkuko abibumbiye muri iri tsinda babitangaza, nyuma yo gusoza Mvura Nkuvure bahereye ku biganiro n’inama bungukiye mu guhura, cyane cyane mu gice cy’ibiganiro cya Icyerecyezo Gishya cy’Ubuzima; bahisemo gukomeza kwibumbira hamwe bafatikanya bunze ubumwe.
Bwana Karangwa Diogene, umuhuzabikorwa wa Mvura Nkuvure, atangaza ko nubwo mubihe byatambutse imbaraga zashyirwaga cyane muri Mvura Nkuvure hagamijwe isanamitima n’isanamibanire; byagaragaye ko iyo ababisoje bishyize hamwe bagakomeza gukorera hamwe batera imbere bunze ubumwe. Ibi akaba yarabitangaje ku itariki ya 23 Ugushyingo mu muhango wo gushyikiriza amwe mu matsinda yatoranyijwe guhwabwa inkunga-fatizo yo kuyatera akanyabugabo n’ingabo mu bitugu kugira ngo arusheho kwiteza imbere.
Karangwa avuga ko amatsinda yatoranyijwe yahawe ubumenyi bwo gukora no gucunga imishinga ibyara inyungu ko kandi inkunga yahawe ari iyo kuzahura ibikorwa byabo byagizwe ho ingaruka na COVID19.
Inkunga fatizo yatanzwe ku matsinda yatoranyijwe ikabakaba ibihumbi 300 by’amafaranga y’amanyarwanda.
Mutavuka Ismael na Ushirubwoba Pangaras bo mu murenge wa Rusororo bari mu matsinda atandukanye ariko yatoranyijwe. Bombi bahurira kukuba bagiye kurushaho guteza imbere amatsinda bayoboye akazarushaho gukora neza kandi atanga umusaruro mwinshi ku bari mu matsinda no ku mudugudu aho batuye bagasagurira n’isoko.
Bwana Burakari Kimenyi, Umujyanama w’Urwego Nshingwabikorwa, niwe wari uhagarariye ubuyobozi bw’Akarere muri uwo muhango wabereye ku karere ka Gasabo, yahamagariye abahawe inkunga gukomeza kurushaho kunga ubumwe, bakorera hamwe bagamije iterambere rusange ritagize uwo riheza.
Biteganyijwe ko mu mpera z’uyu mwaka andi matsinda yasoje Mvura Nkuvure agera ku 194, mu gihugu hose, nayo azatoranywa agahabwa ubumenyi n’inkunga yo gukomeza ibikorwa byayo bibyara inyungu.