Ubutumwa bwa CBS Rwanda bwo kwifuriza abafatanyabikorwa umwaka mushya muhire wa 2021

  • Nzego nkuru z’Igihugu;
  • Baterankunga;
  • Bafatanyabikorwa b’imena;
  • Bigo dusangiye inshingano muri gahunda y’isanamitima n’imibanire y’abanyarwanda no kubaka amahoro;
  • Abikorera;
  • Bayoborabiganiro ba Mvura Nkuvure
  • Banyamakuru;
  • Miryango yacu;
  • Banyarwanda muri rusange;

Mu izina ry’inama Nkuru y’Ubuyobozi, n’abakozi ba CBS Rwanda, Mbifurije kugira impera z’umwaka nziza n’ibiruhuko bya Noheri n’ubunani bihire.

Umwaka wa 2020 wabaye umwaka w’ibihe bitoroshye kuri benshi bitewe n’icyorezo cya COVID19. Ku isi hose imbaraga zarahujwe mu rugendo rwo guhangana n’ingaruka z’iki cyorezo. Mugihe uyu mwaka usatira umusozo, dufitiye icyizere umwaka utaha wa 2021. Ndahamya neza ko dufatanyije tuzahangana n’ingaruka mbi z’iki cyorezo.

Tuzahora tuzirikana kandi ibihe bigoye abantu benshi bahuye nabyo muri uyu mwaka. Byumwihariko reka twibuke abatakaje ubuzima bwabo bazize icyi cyorezo, twihanganisha kandi imiryango ndetse n’inshuti zabo.      

Nishimiye ko muri CBS Rwanda twashoboye kugera kuri zimwe mu ntego zacu – Gutanga umusanzu mu kubungabunga ubuzima bwiza bwo mu mutwe n’isanamitima; kuzahura imibanire y’abantu; gusigasira amahoro tubigirira cyane cyane ababyiruka none/ urubyiruko rwejo hazaza.  

Kubera uruhare n’ubwitange bya buri umwe wese, mu nzego zitandukanye murimo, umwanya mwaduhaye, inkunga y’ibitekerezo, ibikorwa n’ubundi bufasha butandukanye, byadushoboje gukomeza kwimakaza Mvura Nkuvure mubihe bikomeye byo kwirinda icyorezo cya COVID19. Muri 2020, Abayoborabiganiro ba Mvura Nkuvure 316 barahuguwe, Abasaga 5.126 bitabiriye ibiganiro bya Mvura Nkuvure ku nkunga ya Amasade y’Abahorandi mu Rwanda, ndetse n’ Ishuri rikuru rya Liverpool ryo mu Bwongereza. Dushoje umwaka kandi dutangiza Umushinga wa Tujyane mu turere twa Nyabihu, Nyamasheke na Rusizi ku nkunga y’Ubumwe bw’Ibihugu by’Iburayi. Ibi byose kubigeraho ni kubwanyu. Turabashimiye cyane, tubifurije Noheri Nziza n’umwaka mushya muhire wa 2021, uzababere umwaka w’icyizere gishya n’ahazaza heza.

Recommended Posts